1ère fois [Kinyarwanda translation]

Songs   2024-07-03 09:32:04

1ère fois [Kinyarwanda translation]

[Igitero cya 1: Imen Es]

Kassim, ibyo ngiye kukubwira biragushengura

Ese witeguye byose kubibika?

Nkuko mbikora kuva iki gihe cyose

Nkurahiriye ko mama yari abizi

Tumaranye imyaka itatu

Ndicuza kuba naramuguhishe

Nari nziko mbonye umugabo nta makemwa

Kugeza ubwo yatangiriye kunkubita

Mfite ibikomere byuzuye umubiri bihishwe n'imyambaro yanjye

Navuga yego, navuga oya, umugabo yarankubitaga

Kubera isoni nitereye ikizere ariko ndihangana

Narigunze, bintera no kubura inshuti

Kassim, ndamukunda nari nzi ko azahinduka

Mbabarira musaza wanjye, nishyize mu byago

None ubu ubwo mbikubwiye urakora iki?

[Inyikirizo: Imen Es & Alonzo]

Si inshuro ya mbere abikora

Ndakuzi, nari mfite ubwoba bwo kubikubwira

Ni nde wagukozeho? Mbwira, mbwira

Ndarahiye, nzemera mfungwe imyaka myinshi

Ndabizi ko ankorera amahano ariko ndamukunda

Ariko hejuru y'ibyo byose ndarambiwe

Ndakurahiriye ko ndamugirira nabi n'ubwo umukunda

Ntacyo bimbwiye, ari he?

[Igitero cya 2: Alonzo]

Imen, ni gute washoboye kumpisha ikintu nk'icyo koko, mushiki wanjye?

Ibiganza byanjye byuzuye ibyuya n'umutima wanjye uratera inshuro magana abiri ku isaha

Sinzi aho nahera, hagati yanjye na we harapfamo umwe

Iri joro, ndagaswi, ndamukurikira ndagenda njyenyine

Uranzi neza, sinshobora kujyana ikirego mu buyobozi

N'ubwo ukunda iyi ngegera bwose ariko yahindanyije izina ry'umuryango wose

Niyemeje ko ari njye ugushinzwe kuva papa yapfa

Nacuruje ibiyobyabwenge muri karitsiye kandi nabikoraga nemye

Imen, umugore ni umwamikazi, Imen, umugore ni zahabu

Yagutwariye icyubahiro, buracya namufashe

Kuko nta mugabo umurimo, ivugire ariko wakerewe

Buraba ubwa nyuma umbwira uti

[Inyikirizo: Imen Es & Alonzo]

Si inshuro ya mbere abikora

Ndakuzi, nari mfite ubwoba bwo kubikubwira

Ni nde wagukozeho? Mbwira, mbwira

Ndarahiye, nzemera mfungwe imyaka myinshi

Ndabizi ko ankorera amahano ariko ndamukunda

Ariko hejuru y'ibyo byose ndarambiwe

Ndakurahiriye ko ndamugirira nabi n'ubwo umukunda

Ntacyo bimbwiye, ari he?

Imen Es more
  • country:
  • Languages:French, Arabic
  • Genre:Pop-Folk
  • Official site:
  • Wiki:
Imen Es Lyrics more
Imen Es Featuring Lyrics more
Excellent Songs recommendation
Popular Songs
Artists
Songs